Ni ryo zamuka ry’umushahara rya vuba ribayeho muri Tanzania, nyuma y’iriheruka mu 2016.
Umuyobozi w’Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Tanzania, Zuhura Yunus, ku wa Gatandatu, tariki 14 Gicurasi 2022, yavuze ko ari kimwe mu byavuye mu biganiro na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa yagiranye n’abagenerwabikorwa mu Murwa Mukuru Dodoma.
Yakomeje ati "Iri zamuka ryitaye cyane ku izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu, umusoro uteganyijwe kuva imbere mu gihugu mu mwaka wa 2022/23 n’imiterere y’ubukungu bw’Isi."
Yavuze ko bitewe n’iryo zamuka, mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023, Guverinoma ya Tanzania izakoresha miliyari 9700 z’Amashilingi mu mishahara y’abakozi muri Guverinoma, inzego z’ibanze n’ibigo bya Leta.
Biteganywa ko iki cyemezo cyo kuzamura umushahara fatizo kizongera miliyari zisaga 1500 z’Amashilingi ku mafaranga leta izakoresha muri uyu mwaka wa 2022/23.
Bingana n’izamuka rya 19.51% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari ya 2021/22.
Guverinoma ya Zanzibar na yo iheruka gutangiza urugendo rwo kuzamura umushahara fatizo hagati ya 15.6 na 19%.
Ubukungu bwa Tanzania bwazamutseho 4.8% mu 2020, mu mwaka ukurikira buzamukaho 4.9% bijyanye n’uburyo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi muri rusange.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!