00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yateye utwatsi iby’ubwandu bwa Marburg byavuzwe na OMS

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 16 January 2025 saa 02:59
Yasuwe :

Guverinoma ya Tanzania yateye utwatsi amakuru yari yatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, yavugaga ko hashobora kuba hagaragaye ubwandu bushya bwa virusi ya Marburg mu Ntara ya Kagera igahitana abantu umunani.

OMS yatangaje ko kuva ku wa 10 Mutarama 2025, mu Ntara ya Kagera hagaragaye abantu icyenda bagaragaza ibimenyetso by’indwara ya Marburg, umunani muri bo ikaba yarabahitanye.

Itangazo rigisohoka, Tanzania yahise itegeka itsinda ry’inzobere kujya mu gace kaketswemo iyo ndwara bagakusanya ibimenyetso.

Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania, Jenista Mhagama, yavuze ko ibisubizo by’ibizamini byagaragaje ko nta Marburg yagaragaye kandi nta we yahitanye.

Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, we yavuze ko mu banduye harimo n’abakozi bo kwa muganga, bamaze kumenyekana kandi bari gukurikiranwa.

OMS kandi yatangaje ko icyorezo gishobora gukwirakwira mu karere kubera ko Kagera ari ihuriro ry’ingendo zihuza ibihugu bituranye nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Burundi n’u Rwanda.

Tanzania iheruka kugaragaramo icyorezo cya Marburg muri Werurwe 2023, mu Karere ka Bukoba. Icyo cyorezo cyahitanye abantu batandatu mu mezi abiri cyahamaze hafi.

Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye irangwa n’ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, ndetse no kuva amaraso menshi mu bice bitandukanye by’umubiri.

Tanzania yavuze ko nta cyorezo cya Marburg cyagaragaye mu gihugu cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .