OMS yatangaje ko kuva ku wa 10 Mutarama 2025, mu Ntara ya Kagera hagaragaye abantu icyenda bagaragaza ibimenyetso by’indwara ya Marburg, umunani muri bo ikaba yarabahitanye.
Itangazo rigisohoka, Tanzania yahise itegeka itsinda ry’inzobere kujya mu gace kaketswemo iyo ndwara bagakusanya ibimenyetso.
Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania, Jenista Mhagama, yavuze ko ibisubizo by’ibizamini byagaragaje ko nta Marburg yagaragaye kandi nta we yahitanye.
Umuyobozi wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, we yavuze ko mu banduye harimo n’abakozi bo kwa muganga, bamaze kumenyekana kandi bari gukurikiranwa.
OMS kandi yatangaje ko icyorezo gishobora gukwirakwira mu karere kubera ko Kagera ari ihuriro ry’ingendo zihuza ibihugu bituranye nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, u Burundi n’u Rwanda.
Tanzania iheruka kugaragaramo icyorezo cya Marburg muri Werurwe 2023, mu Karere ka Bukoba. Icyo cyorezo cyahitanye abantu batandatu mu mezi abiri cyahamaze hafi.
Iyi ndwara yandura cyane binyuze mu gukora ku matembabuzi y’uyirwaye irangwa n’ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kuruka, ndetse no kuva amaraso menshi mu bice bitandukanye by’umubiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!