00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yateye intambwe mu kwemera ko EAC iba agace kamwe k’ubukerarugendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Leta ya Tanzania yateye intambwe ivuga ko yemera umushingwa w’ amabwiriza avuguruye agenga ubukerarugendo n’imicungire y’ibyanya n’inyamaswa zo mu gasozi mu Muryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC), biba icyizere cy’uko iki gihugu gishobora kwiyongera ku bindi byo muri uyu muryango byatangiye gukoresha Visa imwe y’ubukerarugendo.

Ibiganiro byo kureba uko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byaba isoko rimwe kuri ba mukerarugendo basanzwe babisura mu byiciro bitandukanye bimaze igihe.

Kimwe mu bimaze igihe biganirwaho kugira ngo ibi bigerweho ni ugushyiraho Visa imwe y’ubukerarugendo ikoreshwa muri ibi bihugu uko ari bitandatu (Uganda, Kenya, u Rwanda, Tanzania, u Burundi na Sudani y’EPfo).

Ni ibiganiro byagiye bikunda kuzamo ukutabona ibintu kimwe, kugeza aho u Rwanda, Uganda na Kenya ari byo byonyine byashyizeho ubu buryo. U Burundi, Tanzania na Sudani y’Epfo ntibirabyemera.

Zimwe mu mpamvu Tanzania yakunze kugaragaza zituma itemera umushinga w’amabwiriza yashyizweho ku bijyanye n’ikoreshwa rya Visa imwe y’ubukerarugendo muri EAC ni igihombo.

Iki gihugu cyavugaga ko mukerarugendo wari usanzwe ugisura akishyura amafaranga ya Visa naramuka agisuye ariko yabanje guca mu kindi gihugu cya EAC azishyura aya mafaranga igihugu yinjiriyemo bigatuma Tanzania igira igihombo.

Mu rwego rwo gushyiraho amabwiriza abanyamuryango bose bibonamo ku wa 15 Nyakanga 2021 mu nama yateranyije akanama gashinzwe ibijyanye n’ubukerarugendo muri EAC hafashwe umwanzuro wo gusiba ingingo ya 4(2)(e) yari igize aya mabwiriza.

Najib Balala, umunyamabanga ushizwe ubukerarugendo n’inyamanswa ziba mu ishyamba muri Kenya yavuze ko aya mabwiriza mashya azashyikirizwa aba Minisitiri bashinzwe EAC kugira ngo bayemeze.

Ati “Mu gusuzuma ibi, Akanama gashinzwe uru rwego kafashe umwanzuro wo gusiba ingingo ya 4(2)(e) ndetse yemeza umushinga w’amabwiriza. Ubunyamabanga buzawohereza kuri ba Minisitiri kugira ngo wemezwe.”

Gusiba iyi ngingo byari byasabwe na Tanzania mu ibaruwa yohereje ku wa 24 Ukuboza 2021. Muri iyi baruwa Tanzania yavugaga ko ibijyanye na visa imwe y’ubukerarugendo bikwiye kugenzurwa n’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka kuruta uko byagenzurwa n’ibiro bishinzwe ubukerarugendo.

Ikoreshwa ry’iyi Visa mu Rwanda, Uganda na Kenya byatangijwe n’abakuru b’ibi bihugu mu mpera za Gashyantare 2014 mu nama yabereye i Kampala muri Uganda.

Leta ya Tanzania yavuze ko yemera amabwiriza umushinga w'amabwiriza agenga ubukerarugendo muri EAC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .