Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri n’Umuyobozi mukuru w’ikigo gishizwe ubwubatsi bwa gari ya moshi muri Tanzania (Tanzania Railway Corporation, TRC) Masanja Kadogosa n’umuyobozi uhagarariye ibigo bibiri byo mu Bushinwa byihurije hamwe, bya CCECC na CRCC.
Ni amasezerano agamije kubaka umuhanda uzahuza Tabora na Kigoma, intera ingana na kilometero 506.
Muri rusange umuhanda wose wa kilometero 2561 byitezwe ko uzahuza icyambu cya Dar es Salaam kiri ku nyanja y’u Buhinde na Mwanza ku kiyaga cya Victoria, hakabaho amashami azagera mu bihugu by’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri Perezida Samia Suluhu Hassan yakurikiye isinywa ry’aya masezerano afite agaciro ka miliyali $2.2, yo kubaka igice cya nyuma cy’uwo muhanda kizahuza Tabora na Kigoma.
Ni igice biteganyijwe ko kizuzura bitarenze mu 2026, imyaka icyenda uhereye igihe uyu mushinga watangiriye.
Suluhu yavuze ko umuhanda mushya wa gari ya moshi uzagabanya igiciro cy’ubwikorezi, aho nk’ubu kuva ku cyambu cya Dar es Salaam werekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, toni imwe yishyurirwa $6,000.
Ubwikorezi bwa gari ya moshi ngo buzagabanya iki kiguzi kigere nibura ku $4,000, n’urugendo rwakorwaga iminsi mirongo itatu, ibe amasaha 30 kugeza mu 2027.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!