Tanzania yatangiye gukora iperereza kuri sosiyete igura inkari z’abagore batwite

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 4 Werurwe 2021 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe kugenzura Imiti muri Tanzania (TMDA) cyatangiye gukora iperereza kuri Sosiyete ya Polai (TZ) Co Ltd, ikekwaho gukusanya inkari z’abagore batwite kugira ngo izikoremo imiti ihabwa abantu.

The Citizen yanditse ko TMDA itamenye iby’ayo makuru kandi ko itemera ko yanditse mu bigo byemewe icya Polai (TZ) Co Ltd, kivugwaho kuba ari cyo kiri inyuma y’ubu bucuruzi.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko ibikorwa byo gukusanya izo nkari byakorwaga mu bwiru bukomeye.

Umwe mu bakozi b’icyo kigo yemera ko yakuye inkari ku bagore batwite kugira ngo bazikoremo imiti izajya ivura indwara zifitanye isano no kubura urubyaro.

Kugeza ubu nta bimenyetso bya siyansi birerekana ko inkari zifite akamaro mu buvuzi ku buryo zishobora no kwifashishwa.

TMDA yavuze ko hazafatwa ingamba zikomeye mu gihe iperereza rizaba rirangiye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .