Tanzania yasabwe kuvugurura itegeko ribuza abantu kujuririra ibyavuye mu matora ya Perezida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 17 Nyakanga 2020 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu, rwasabye Guverinoma ya Tanzania kuvugurura ingingo y’Itegeko Nshinga ivuga ko nta rukiko rwemerewe kuburanisha ikirego gisaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida mu gihe byamaze kwemezwa na Komisiyo y’Amatora.

Urwo rukiko rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rwavuze ko bihabanye n’uburenganzira bw’abaturage.

Uwo mwanzuro wafashwe n’urukiko nyuma y’ikirego rwagejejweho n’umunyamategeko wo muri Tanzania Jebra Kambole mu 2018.

Itegeko Nshinga rya Tanzania rivuga ko mu gihe Komisiyo y’Amatora yamaze gutangaza bidasubirwaho uwatorewe kuyobora igihugu, nta rukiko na rumwe rufite ububasha bwo kwakira ikirego kijyanye n’uwo mwanzuro.

Ni mu gihe hashize iminsi mu bindi bihugu bya Afurika inkiko zitegeka ko amatora ya Perezida asubirwamo kubera inenge ziba zayagaragayemo. Byarabaye muri Kenya na Malawi vuba aha.

Urukiko rwasabye Tanzania gusuzuma iyo ngingo iri mu Itegeko Nshinga itavugwhao rumwe, ikayivugurura mu gihe gikwiriye.

Rwasabye Leta ya Tanzania kuba yarugejejeho imyanzuro yafashe bitarenze amezi 12.

Urukiko rwasabye Tanzania kuvugurura ingingo y'Itegeko Nshinga ibuza inkiko kwakira ibirego birebana n'itorwa rya Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .