Mu gihe ibihugu bimwe byatangiye urugendo rwo gukingira COVID-19 abaturage babyo, ibindi bikaba biri gushaka uko byabona inkingo vuba bishoboka, Tanzania yo isa n’iyatereye agati mu ryinyo kuko itaragira icyo itangaza kuri gahunda ifite ku bijyanye n’inkingo.
Mu ruzinduko rw’akazi, Minisitiri Dr Dorothy Gwajima, yagiriye ku bitaro by’igihugu bya Muhimbili biherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam, yabajijwe n’itangazamakuru aho Tanzania ihagaze ku bijyanye n’urukingo rwa COVID-19, mu gusubiza yirinze kugira byinshi atangaza ahubwo avuga ko Guverinoma izashyira hanze itangazo ribisobanura.
Yagize ati “Ubu sinagira icyo mbabwira ariko tuzashyira hanze itangazo rigenewe abaturage, mwihangane.”
Kugeza ubu Tanzania ivuga ko nta murwayi n’umwe wa COVID-19 ifite ndetse Perezida wayo, Dr John Pombe Magufuli, yagiye yumvikana kenshi avuga ko igihugu cye cyayinesheje ndetse asaba abaturage gukomeza ibikorwa byabo nk’uko byari bisanzwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!