Tanzania yakumiriye mu kirere cyayo ibindi bigo bitatu by’indege byo muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kanama 2020 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yakumiriye mu kirere cyayo ibindi bigo bitatu by’indege byo muri Kenya, kubera amabwiriza ikomeje gushyiraho mu gukumira icyorezo cya Coronavirus, mu gihe Tanzania ivuga ko cyaranduwe ku butaka bwayo, ku buryo ibikorwa byose bikomeje nk’ibisanzwe.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’ibyumweru bitatu Ikigo Gishinzwe iby’Indege za Gisivili muri Tanzania (TCAA), gikumiriye indege za Kenya Airways mu kirere cyayo kubera kutumvikana ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19.

TCAA noneho yakuyeho n’ibyemezo byari byarahawe Fly 540, Air Kenya Express na Safarilink Aviation, byakoraga ingendo buri munsi zijya zinava muri Kilimanjaro na Zanzibar.

Mu ibaruwa yohererejwe AirKenya, Umuyobozi Mukuru wa TCAA, Hamza Johari, yagize ati "Uburenganzira bwari bwarahawe Air Kenya Express bwo gukora ingendo hagati ya Nairobi na Kilimanjaro guhera ku wa 27 Werurwe kugeza ku wa 25 Ukwakira. Ariko, tubabajwe no kubamenyesha ko iki cyemezo kivanyweho."

Nta mpamvu TCAA yatangaje zatumye itesha agaciro ibyemezo byatanzwe, ahubwo yavuze ko iri tangazo rivanyeho icyemezo cyahaga uburenganzira izo ndege bwo gukorera ingendo muri Tanzania.

Yavuze ko ibyo bigo by’indege bisabwa kwaka uburenganzira bundi bushya, mbere y’uko hagira urundi rigendo rukorwa.

Gusa Johari yatangarije ikinyamakuru The Citizen ko imvano y’ihagarikwa ry’uburenganzira bwari bwaratanzwe, ari ubwumvikane buke bukomeje hagati ya Tanzania na Kenya.

Ati “Ihagarikwa ry’ibigo bine by’indege byo muri Kenya ntirizakurwaho igihe cyose abagenda n’indege bava muri Tanzania bataremererwa gufatwa kimwe na bagenzi babo. Abava mu bihugu bimwe bashobora kwinjira muri Kenya mu buryo bwihariye, kandi bifite umubare munini w’ubwandu bwa Covid-19.”

Ibihugu byombi bikomeje kutavuga rumwe, nyuma y’uko Kenya itashyize Tanzania mu bihugu abagenzi babiturutsemo boroherezwa, bijyanye n’amabwiriza ahari yo gukumira ubwandu bwa Coronavirus.

Ubwo TCAA yahagarikagaga ingendo 14 Kenya Airways yakoreraga muri Tanzania mu cyumweru, yatangaje ko yabikoze nyuma y’uko Kenya yari imaze gutangaza ko abagenzi bose baturuka muri Tanzania bagomba kujya mu kato bakigera i Nairobi.

Mu cyumweru gishize, Kenya yaguye urutonde rugera ku bihugu 100, aho ababiturutsemo bemerewe kwinjira mu gihugu bidasabye ko bajya mu kato k’iminsi 14. Kuri urwo rutonde ariko Tanzania ntiriho, bivuze ko abagenzi bayivamo bagomba kujyanwa mu kato bakigera i Nairobi, ibintu byarakaje Tanzania, ivuga ko nta barwayi ba COVID-19 igifite.

Minisitiri Ushinzwe Ubukerarugendo muri Kenya, Najib Balala, yatangaje ko guverinoma ya Kenya na Tanzania zirimo gukorana kuri iki kibazo, ku mu gihe cya vuba, Kenya Airways izasubukura ingendo hagati y’ibihugu byombi.

Ibindi bigo bitatu by'indege byo muri Kenya byakumiriwe mu kirere cya Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .