Mu ibaruwa yandikiwe Kenya Airways, Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile muri Tanzania, cyatangaje ko hafashwe umwanzuro wo gukuraho uburenganzira bwari bwarahawe Kenya Airways.
Iyo baruwa ivuga ko Tanzania yakiriye kuba yarakuwe ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe gukorera ingendo muri Kenya guhera kuri uyu wa Gatandatu ubwo ingendo z’indege mpuzamahanga zafungurwaga .
Ivuga ko nayo yafashe umwanzuro wo gusubiza icyo cyemezo cyafashwe na Guverinoma ya Kenya, bityo iya Tanzania nayo yatesheje agaciro uburenganzira bwari bwarahawe Kenya Airways bwo gukora ingendo zerekeza mu Mijyi ya Dar es Salaam, Kilimanjaro na Zanzibar kugeza igihe kitigeze gitangazwa.
Kenya ku wa Kane w’iki cyumweru yari yatangaje ko Tanzania itari ku rutonde rw’ibihugu aho abaturage babyo bemerewe gukorera ingendo muri Kenya. Ni urutonde rugizwe n’ibihugu birimo u Bushinwa, Koreya y’Epfo, u Buyapani, Canada, Uganda, u Bufaransa, Namibia, Zimbabwe, Ethiopia, u Rwanda, u Busuwisi na Maroc.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!