Tanzania yakumiriye abashoferi b’amakamyo bo muri Kenya nyuma y’uko ifunze umupaka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 06:57
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yabaye ihagaritse abashoferi batwara amakamyo bakomoka muri Kenya, nyuma y’umwanzuro wa Perezida Uhuru Kenyatta wo gufunga umupaka wa Tanzania na Somalia, mu gukumira Coronavirus.

Tanzania yamaze gukuraho akato k’iminsi 14 kashyirwagamo abantu binjira mu gihugu, ikomeje kutumvikana na Kenya yafunze umupaka mu mpera z’icyumweru gishize, itinya ko Coronavirus yakomeza guhererakanywa hagati y’bihugu byombi.

Ni umwanzuro warakaje Tanzania kuko abiganjemo abashoferi bayo bagiye basangwamo Coronavirus ntibemererwe kwinjira muri Kenya, ibintu Tanzania yafashe ko abaturage bayo barimo guhohoterwa. Byatumye Umuyobozi w’Agace ka Tanga, Martine Shidela, atangaza ko nta mushoferi wo muri Kenya wemerewe kwinjira muri Tanzania atwaye imodoka y’imizigo, kuko ari zo gusa zemerewe gutambuka.

Ati “Natanze amabwiriza ku buyobozi ko guhera uyu munsi batagomba kwemerera abashoferi baturuka muri Kenya kwinjira mu gihugu cyacu, ntabwo dushobora kubemerera gukomeza kuzana virus mu gihugu cyacu. Abanya-Tanzania bagerageje kwambuka umupaka bajya muri Kenya barimo guhura n’ingorane, ntimwongere gusubirayo mujya kugurayo ibintu.”

Yongeyeho ko ibicuruzwa biva mu gihugu cye bijya muri Kenya bizajya bipakururirwa ku mupaka, ari naho ba nyirabyo bo muri Kenya bazajya babikura.

Amakamyo ava muri Kenya agiye mu bindi bihugu nka Malawi, Zambia, RDC n’ahandi anyuze muri Tanzania, yemererwa kwinjira igihe adatwawe n’Abanyakenya.

Mu mabwiriza yatanze ku wa 16 Gicurasi, Perezida Kenyatta yategetse ko umupaka wa Kenya na Tanzania ufungwa, mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa Coronavirus. Yahise anatangaza ko abantu bemerewe kwinjira mu gihugu ari abashoferi b’amakamyo nabo nyuma yo kugaragaza ko batanduye Coronavirus.

Nubwo uyu mwanzuro warakaje Tanzania, Kenya yo ivuga ko wafatiwe igihe, nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe, yatangaje ko abantu 214 bamaze gusangwamo Coronavirus ku mipaka itandukanye ya Tanzania, aho 182 bari abanyamahanga ndetse ntibemererwe kwinjira muri Kenya, bagasubizwa muri Tanzania.

Ati “Icyari kubaho iyo tudafata ingamba zo gupimira ku mipaka ni uko abo bantu 182 baba barageze hagati mu baturage bacu bagendageda mu gihugu, maze utekereze abantu baba bamaze kwanduza.”

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kenyatta yoherereje ubutumwa mugenzi we John Magufuli, binyuze kuri Ambasaderi wa Kenya muri Tanzania, Dan Kazungu.

Yabwiye itangazamakuru ko atabona Tanzania nk’gihugu cy’umuturanyi ahubwo nk’umuvandimwe, bityo bakwiye kugira uburyo bumwe bumvamo ibintu, maze ubucuruzi bugasagamba.

Yakomeje ati "Umwanzi wacu ntabwo ari Umunya-Tanzania, si Umurundi, si Umunyarwanda cyangwa Umunya-Uganda n’Umunyasomalia, umwanzi wacu ni virus, mureke tumurwanye kuko yaje kwangiza ubuzima bwacu, ibidukikije, ubukungu bwacu.”

Yashimangiye ariko ko nta mushoferi wemerewe kujyana imizigo muri Tanzania, Uganda, Sudani y’Epfo, u Rwanda, u Burundi na Congo nubundi adafite icyemezo kigaragaza ko atanduye Coronavirus.

Amb. Kazungu yavuze ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bateganya guhura bakavana iki kibazo mu nzira.

Muri Kenya uyu munsi abamaze kwandura Coronavirus ni abantu 963, mu gihe abagera kuri 50 bamaze gupfa. Ubu hari ubwoba ko abantu benshi barimo gupfa kandi bagapfira mu ngo zabo, aho mu bantu 50 bamaze gupfa, 15 bangana na 30% baguye mu ngo zitandukanye, abenshi ni abo muri Mombasa na Nairobi.

Imodoka zabaye nyinshi ku mupaka wa Tanzania na Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .