Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe impunzi muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri Tanzaniya, Sudi Mwakibasi, ubwo yari yasuye izi mpunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Nyarugusu.
Yavuze ko Leta ya Tanzania itanze igihe cy’umwaka umwe kugira ngo izi mpunzi zitahe ku bushake nyuma y’aho hakazakoreshwa ubundi buryo buteganywa n’amategeko ya Leta y’iki gihugu.
Intumwa ya Ambasade y’u Burundi mu Ntara ya Kigoma, Yeremiya Sekinwa nawe wari muri icyo gikorwa, yabwiye izo mpunzi zo mu nkambi ya Nyarugusu ko nta mbogamizi igihari yazibuza gutaha.
Nubwo bimeze gutyo, amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko impunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi zitarumva neza ibyo gutaha ndetse zikavuga ko icyemezo Leta ya Tanzania yafashe kibangamiye uburenganzira bwa muntu.
Si ubwa mbere Leta ya Tanzania ifata icyemezo cyo gucyura impunzi z’Abarundi ku ngufu kuko no mu 2020 yari yafashe icyemezo nk’icyo ariko nticyashyirwa mu bikorwa.
Kugeza ubu bibarwa ko Tanzania icumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 100 zageze muri iki gihugu zihunga ibibazo bya politike n’umutekano muke byakuriye amatora ya Perezida mu 2015.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!