Tanzania yahagaritse ubucuruzi mu nkambi y’Abarundi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 02:06
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bo muri Tanzania bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi byakorerwaga mu nkambi ya Nduta icumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 73 mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu.

Izi mpunzi zivuga ko uko kubuzwa gucuruza ndetse no kuba isoko bari bafite mu nkambi ryarasenywe mu mpera z’icyumweru gishize, biri mu mugambi wo kubasubiza mu gihugu cyabo ku ngufu.

Umwe muri izi mpunzi waganiriye na BBC yagize ati “Ntabwo tuzi uburyo tugiye kubaho. Twabeshwagaho n’ubucuruzi buciriritse. Ibi babikoze ngo baduhatire gutaha.”

Tanzania yabaye ihagaritse ibyo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi mu byumweru bitatu bishize ubwo Umuryango Mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) wagaragazaga ko biteye impungenge.

Bamwe mu mpunzi bagiye basubizwa ku bushake mu Burundi ariko abenshi baracyari mu nkambi kuko batizeye umutekano wabo baramutse batahutse.

Umuvugizi wa HCR muri Afurika y’Iburasirazuba Dana Hughes yavuze ko amakuru yo gusenya isoko mu nkambi ya Nduta batayazi, gusa yongeraho ko bitaba ari bishya.

Mu cyumweru gishize HCR yasohoye itangazo inenga Leta ya Tanzania kubera gushaka kwirukana impunzi ku ngufu.

Tanzania icumbikiye impunzi z’Abarundi basaga 200 000 baba mu nkambi za Nyarugusu, Nduta na Mtendeli mu ntara ya Kigoma.

Isoko ryari mu nkambi ya Nduta ryasenywe mu mpera z'icyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza