Tanzania yagurijwe miliyari $1.46 yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzanyura i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gashyantare 2020 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Tanzania yasinyanye na Standard Chartered Bank ishami rya Tanzania, amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 1.46 y’amadolari yo kubaka kilometero 550 z’umuhanda wa gari ya moshi uva ku cyambu cya Dar es Salaam.

Iki gihugu kirimo kubaka umuhanda wa gari ya moshi wo gusimbuza uwari usanzwe uhari wanengwaga kuba muto kuko wubatswe mu myaka irenga 100 ishize.

Mu 2017 Tanzania yatangaje ko iteganya gukoresha miliyari $14.2 mu myaka itanu yubaka kilometero 2 561 z’umuhanda mushya wa gari ya moshi uhuza icyambu cya Dar es Salaam n’ibindi bice.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi ya Tanzania na Standard Chartered Bank Tanzania, kuri uyu wa Kane byatangaje ko inguzanyo yatanzwe ari iyizubaka ibilometero 550 biri hagati ya Dar es Salaam na Matukupora rwagati muri Tanzania.

Igice kinini cy’amafaranga azakoreshwa akaba azaturuka mu bigo bitanga inguzanyo byo muri Denmark na Suède.

Uyu muhanda wa gari ya moshi nurangira, uzahuza Tanzania n’u Burundi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikigo cyo muri Turkiya Yapi Merkezi Insaat VE Sanayi As n’icyo muri Portugal Mota-Engil Engenharia e Construção África,S.A. nibyo birimo kubaka uyu muhanda.

Uyu muhanda wa gari ya moshi uzagera no mu Rwanda ukomeze muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .