Yabitegetse ubwo yatangizaga ibikorwa byo kubaka kilometero 165 z’uyu muhanda uhuza uduce twa Tabora-Isaka. Yari mu karere ka Shinyanga mu majyaruguru ya Tanzania.
Yagize ati "Bamwe mu bapolisi barimo gufatanya n’abaturage mu kwangiza ibikorwa remezo by’umushinga wa gari ya moshi. Bagomba gufatwa bakagezwa imbere y’urukiko."
Hahise hatabwa muri yombi abantu benshi bakekwaho uruhare mu bikorwa byo kwangiza uyu mushinga, birimo kwiba mazutu, sima ndetse n’ibyuma.
Mpango yavuze ko ababyangiza barimo abashoferi n’abakoresha imashini muri uyu mushinga ndetse n’abantu batuye hafi y’umushinga bakingirwa ikibaba n’abapolisi.
Yakomeje ati "Kwangiza uyu mushinga ni uguhungabanya ubukungu. Ibi bikorwa bigomba guhita bihagarara."
Tanzania iheruka gusinyana amasezerano n’amasosiyete y’ubwubatsi yo mu bihugu bitandukanye, yo kubaka kilometero 2,102 z’uyu muhanda uhuza icyambu cya Dar es Salaam n’ibihugu by’u Burundi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe guhindura igihugu cya Afurika y’iburasirazuba ihuriro ry’ubucuruzi n’ubwikorezi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!