Ni icyemezo cyatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Dr Philip Mpango nk’uburyo bwo kurwanya ruswa.
Yasabye ko abagize polisi y’iki gihugu batangira kwambara impuzankano iriho izi ‘camera’ kuko biri mu byafasha gukurikirana ibyo bakora umunsi ku munsi.
Ati “Nategetse polisi gusubiramo ibijyanye n’uburyo itanga impushya zo gutwara ibinyabiziga n’uko ikora ubugenzuzi bw’ibinyabiziga. Tugiye gutangira gukoresha camera zo ku mihanda ndetse abapolisi bakora mu mihanda bambikwe camera kugira ngo tugenzure ibijyanye na ruswa n’imikorere yabo.
Visi Perezida wa Tanzania, Dr Philip Mpango yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi mu 2024, ubwo yatahaga sitasiyo nshya ya polisi iherereye i Mtumba muri Dodoma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!