Tanzania: Umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 01:45
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Tanzania yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Freeman Mbowe, n’abandi benshi bakekwaho gutegura imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Bibaye mu gihe amashyaka abiri akomeye muri Tanzania, ACT-Wazalendo na Chadema, akomeje gusaba ko amatora yasubirwamo kubera ko habayemo uburiganya. John Pombe Magufuli wo mu ishyaka Chama cha Mapinduzi (CCM) ni we watsinze amatora ku majwi 84%.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Dar-es Salaam, Lazaro Mambosasa, yavuze ko Mbowe yafashwe kuko yateguraga imyigaragambyo atabiherewe uburenganzira.

Usibye Mbowe, hanatawe muri yombi uwahoze ari umwe mu bagize inteko ishinga amategeko mu mujyi wa Arusha, Godbless Lema ndetse n’uwahoze ari umuyobozi waho Boniface Jacob.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza, byatangaje ko bihangayikishijwe no kuba hakomeje kuvugwa amanyanga menshi yabaye mu matora rusange, arimo ay’abagize inteko ishinga amategeko n’umukuru w’igihugu, yegukanywe na CCM ku bwiganze.

Mu itangazo yasohoye, umuyobozi w’ishyaka ACT- Wazalendo, Zitto Kabwe, yasabye ko ibibazo byagaragaye mu matora byose bikorwaho iperereza, harimo n’imibiri y’abantu biciwe muri Zanzibar mu cyumweru gishize.

Muri ibyo bibazo kandi harimo amajwi byavuzwe ko yageze mu dusanduku tw’itora mbere y’uko amatora aba, no kuba bamwe mu bahagarariye amashyaka baragiye babuzwa kugera ku biro by’itora.

Yakomeje ati “Hakenewe amatora mashya. Abantu bakwiye no kuryozwa ubugizi bwa nabi bwabaye, gutakaza ubuzima n’ibindi byangijwe. Ntabwo tuzagoheka mu rugendo rwacu rwo kugarura demokarasi n’ubwisanzure muri Tanzania na Zanzibar.”

Kabwe yavuze ko iki kibazo gikwiye gukorwaho iperereza n’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko abayobozi bakomeye muri Afurika, hakanakoreshwa amatora yayoborwa n’intumwa zaturuka mu bindi bihugu bya Afurika.

Freeman Mbowe uyobora Chadema yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .