00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umupadiri akurikiranyweho gusambanya abana 10 b’abahungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 07:22
Yasuwe :

Umupadiri wo mu gace ka Moshi muri Tanzania witwa, Sostenes Soka yagejejwe imbere y’ubutabera kugira ngo yisobanure ku cyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana 10 b’abahungu.

Uyu mupadiri yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2022. Bivugwa ko aba bana uyu mupadiri yasambanyije icyenda muri bo biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanze mu gihe umwe yiga mu wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Bose bahuye n’uyu mupadiri ubwo bigiraga amasakaramentu yo guhabwa Ukarisitiya no Gukomezwa.

Amakuru dukesha The Citizen, avuga ko iyo Padiri Soka yamaraga gusambanya aba bana yabahaga amashilingi ya Tanzania ari hagati ya 3000 na 5000.

Padiri Soka yatawe muri yombi nyuma y’igututu cy’abaturage bo muri Moshi bavugaga ko akingirwa ikibaba n’ubuyobozi kandi agiye kubamarira abana.

Uyu mupadiri wo muri Tanzania akurikiranyweho gusambanya abana 10 b’abahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .