Uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi agiye gutahuka nyuma y’aho guverinoma yahaye rugari abanyepolitiki batavuga rumwe na yo ndetse aragirana ibiganiro n’abamushyigikiye nyuma ya saa sita.
Uwahoze ari Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli ni we wari warimye urubuga abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuva mu 2016.
Lissu yasimbutse urupfu kenshi kuko yarashwe inshuro zigera kuri 16 mu 2017 mu Murwa Mukuru wa Tanzania, Dodoma, ari na cyo cyatumye ahita ahungira mu Bubiligi.
Yaje gusubira muri Tanzania mu 2020 ahamara iminsi mike, ubwo yari agiye guhatana na Magufuli mu matora yabaye muri uwo mwaka ariko agira amajwi 13% gusa.
Ishyaka rye, Chadema ryamaganye ibyavuye mu matora rivuga ko habayemo uburiganya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!