00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Umunyapolitiki Freeman Mbowe yashinjwe iterabwoba

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Tanzania, Freeman Mbowe, akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, nyuma y’iminsi atawe muri yombi.

Ishyaka rye Chadema kuri uyu wa Mbere ribinyujije kuri Twitter niryo ryatangaje ko mu byo aregwa harimo iterabwoba.

Umuyobozi wa Polisi i Dar es Salaam, Muliro Jumanne, yabwiye BBC ko Mbowe ashinjwa ibyaha byari bigamije guteza imvururu mu gihugu.

Mu mategeko ya Tanzania, ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba ntibisabirwa kuburana umuntu ari hanze, bivuze ko Mbowe azakomeza gukurikiranwa afunze.

Mbowe n’abandi barwanashyaka be 11 batawe muri yombi mu cyumweru gishize, bafatirwa mu mujyi wa Mwanza uherereye mu majyaruguru y’igihugu. Bari bagiye mu nama ngo baganire ku cyo bakora ngo Itegeko Nshinga rihinduke.

Itabwa muri yombi ryabo ryahujwe n’indi migambi mibisha irimo gutegura ibikorwa by’iterabwoba no gushaka guhitana abayobozi.

Freeman Mbowe yatawe muri yombi mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .