Hamidreza Mohammad Abraheh wirukanywe yari yarahawe Viza ya Tanzania nyuma yo kujijisha inzego zibishinzwe, avuga ko yashyingiriwe muri iki gihugu, abihamisha ibyangombwa bitandukanye n’ubwo byaje kugaragara nyuma ko ari ibihimbano.
Aya makuru yatangajwe n’Umuyobozi mu rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwa Tanzania, Samwel Mahirane mu kiganiro n’itangazamakuru ku byaha bikomeje kugaragara mu Mujyi wa Dar es Salaam bikorwa n’abimukira bafatanya n’abo mu gihugu.
Mahirane yavuze ko ku itariki ya 06 Ukuboza 2022 uyu mwaka ari bwo uru rwego rwambuye uyu muturage urupapuro rw’inzira (passport) rufite nimero ya H46000576 nyuma yo gusanga yaranyuranyije n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka.
Ati "Yatanze amakuru atari yo ubwo yasabaga uburenganzira bwo guhabwa Visa ndetse atanga ibyangombwa by’uko yashyingiriwe mu gihugu by’ibihimbano kandi ibyo byose bihabanye n’amategeko."
The CITIZEN yanditse ko Hamidreza yamaze amezi atandatu aba mu gihugu ku buryo butemewe atarafatwa.
Numya yo kumufata yahaswe ibibazo bitandukanye biza kuvumburwa ko yagize uruhare mu bikorwa bishobora kubangamira umutekano w’igihugu ndetse n’uw’ibihugu by’ibituranyi, n’ubwo hatagaragajwe ibyo ari byo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!