Rosemary Nyerere ni umwe mu bana barindwi nyakwindera Nyerere yasize abyaye. Urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanishijwe n’umwe mu bo mu muryango we witwa Sophia Nyerere.
Sophia Nyerere ntiyigeze avuga icyahitanye Rosemary Nyerere gusa yavuze ko umuryango uri busohore itangazo usobanura byinshi ku rupfu rwe.
Mwalimu Julius Kambarage Nyerere ni umwe mu bagabo bafatwa nk’intwari za afurika ndetse Abatanzania bo bamwita umubyeyi w’igihugu. Ubwo Tanzania yemerwaga nka guverinoma yigenga mu 1960 Nyerere yabaye Minisitiri w’Intebe akuriwe na Guverineri w’Umwongereza Sir Richard Turnbull, aho Tanzania ibereye Repubulika mu 1962, ayibera Umukuru w’Igihugu kugeza mu 1985.
Yitabye Imana ku wa Kuwa 14 Ukwakira 1999, nyuma y’iminsi mike yari amaze bitaro bya St Thomas i Londres kubera ikibazo cyo guturika k’udutsi tw’ubwonko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!