Urukiko rwemeje ko Luwongo wo mu gace ka Gazaulole, mu Karere ka Kigamboni yishe umugore we, Naomi Marijani muri Gicurasi 2019.
Umwanzuro w’urukiko wasomwe n’umucamanza Hamidu Mwanga, uvuga ko ibimenyetso bihamya icyaha uregwa bidashidikanywaho kuko bagendeye ku buhamya bw’abantu 14 n’ibindi bimenyetso 10 byatanzwe byose bimushinja icyaha.
Mbere y’uko urubanza rucibwa, ubucamanza bwari bwasabye urukiko guhana uregwa bwihanukiriye kugira ngo bibere n’abandi urugero batinye guhohotera abo bashakanye.
Luwongo bivugwa ko yishe umugore we akamutwikisha imifuka ibiri y’amakara yari mu kazu k’inkoko, ibice by’umubiri bisigaye akabitaba mu butaka, yarangiza akahatera insina.
Nubwo hari abatangabuhamya 14 bamushinja icyaha, Luwongo yaburanye agihakana avuga ko umugore we yataye urugo ariko akiriho.
Luwongo kandi yahakaniye mu rukiko iby’uko ari we wishyiriye polisi akanavuga ko umugore we yamwishe akamutwika yarangiza agatera insina aho yashyinguye ibice byasigaye, avuga ko yabikoreshejwe n’agahinda.
Bwa mbere urukiko rwasabye raporo ya muganga ijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bwa Luwongo, igaragaza ko mu gihe icyaha cyakorwaga uregwa yari afite indwara yo mu mutwe ariko umuganga wayikoze atumijwe mu rukiko arayihakana, ahubwo agaragaza indi yemeza ko uregwa yari muzima.
The Citizen yanditse ko nubwo uyu mugabo yahanishijwe kwicwa amanitswe, ariko iki kibazo cyatumye amajwi y’abagaragaza icyuho mu mategeko arengera abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribera mu ngo yongera kuba menshi.
Amategeko ya Tanzania yemera igihano cy’urupfu ku bantu bahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi no kugambanira igihugu ariko kuva mu 1995 ntabwo cyari cyashyirwa mu bikorwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!