Tanzania: Umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko amatora yabayemo uburiganya

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bahataniye kuyobora Tanzania, Tundu Lissu akaba n’umukandida w’ishyaka Chadema, yagaragaje ko ashobora kuba yibwe mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye kuri uyu wa 28 Ukwakira.

Abinyujije kuri Twitter, Tundu Lissu yavuze ko bamwe mu batoye bavuze ko hari indorerezi zabujijwe kugera kuri site z’itora.

Yakomeje ati "Amasanduku y’amajwi yibwe yafatiwe mu gace ka Kawe muri Dar es Salaam. Abaturage bakwiye kuburizamo bene iyo imigirire kimwe n’indi yose binyuze mu mbaraga zo gutahiriza umugozi umwe.”

Uretse Tundu Lissu, n’ishyaka rya ACT-Wazalendo ryagaragaje ko hari udusanduku tw’itora twagiye dufungurwa, rigahamya ko hari hagamijwe kwiba amajwi.

Nubwo Tundu Lissu avuga ibi, Komisiyo y’amatora muri iki gihugu yabyamaganiye kure, ivuga ko amatora yagenze neza kandi yabaye mu mutuzo.

BBC ivuga ko amatora y’umukuru w’igihugu yazindutse aba kuri wa Kabiri yitabiriwe n’abantu benshi kandi batora kare, ku buryo byageze saa kumi zo muri iki gihugu benshi barangije gutora na zimwe muri site z’itora zafunze.

Tundu Lissu uri mu bahanganye na Perezida Magufuli yavuze amatora y'umukuru w'igihugu yagaragayemo amanyanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .