Tanzania: Tundu Lissu wahatanye na Magufuli yahaswe ibibazo na Polisi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Tanzania ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yataye muri yombi, Tundu Lissu, wari umukandida w’ishyaka Chadema yatawe yombi, ahatwa ibibazo nyuma ararekurwa.

Lissu yahaswe ibibazo nyuma y’uko hadutse imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Lissu ni umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze iminsi bamagana ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika aho kuva ku wa Gatandatu w’iki cyumweru batangiye gusaba ababashyigikiye kwigaragambya bamagana intsinzi ya Magufuli.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa, yatangaje ko Lissu yafatiwe i Dar es Salaam ubwo yari avuye mu biro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bikorera muri icyo gihugu.

Ati “Itabwa muri yombi rishingiye ku myigaragambyo yategurwaga mu buryo butemewe n’amategeko.”

Usibye Lissu, abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bari muri gereza barimo Umuyobozi Mukuru wa Chadema ku rwego rw’igihugu, Freeman Mbowe, uwahoze ari Umudepite uhagarariye Arusha mu Nteko Ishinga Amategeko, Godbless Lema ndetse n’uwahoze ari Meya wa Dar es Salaam, Isaya Mwita kimwe n’uwa Ubungo, Boniface Jacob.

Tundu Lissu yatawe muri yombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .