Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe na Perezida Magufuli yahungiye i Burayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Tundu Lissu wahatanye na Perezida John Pombe Magufuli mu matora y’umukuru w’igihugu muri Tanzania, yamaze guhungira mu Bubiligi kubera impamvu z’umutekano we utameze neza.

BBC yatangaje ko mbere y’uko uyu mugabo ajya mu Bubiligi n’ubundi yari amaze iminsi acumbikiwe na Ambasaderi w’u Budage muri Tanzania, kubera impungege yagaragaje ku mutekano we.

Mu mashusho Tundu Lissu yashyize kuri Twitter, amugaragaza ahaguruka mu rugo rw’uyu Ambasaderi w’u Budage aherekejwe n’abantu batandukanye ku kibuga cy’indege, aho yahagurukiye yerekeza mu Bubiligi.

Uyu mugabo yavuze ko adahunze cyangwa se ngo abe avuye mu bikorwa bya politiki, ahubwo yemeza ko azakomeza guharanira Demokarasi n’ubutabera muri Tanzania aho azaba ari mu Bubiligi.

Tundu Lissu agiye nyuma y’uko yari yagarutse muri Tanzania muri Nyakanga agiye kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu yaje no gutsindwa, ariko we akemeza ko yabayemo uburiganya.

Mu 2017 Tundu Lissu yarashwe amasasu 16 n’abantu batamenyekanye, bamusanze hafi y’urugo rwe ruherereye mu Mujyi wa Dodoma.

Nyuma y’amatora yabaye uyu mwaka muri Tanzania, Tundu Lissu yabanje gutabwa muri yombi, ariko aza kurekurwa.

Tundu Lissu yahungiye mu Bubiligi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .