00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi yaburiwe irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 April 2025 saa 09:09
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka CHADEMA, Tundu Lissu, yaburiwe irengero nyuma y’uko avanywe muri gereza yari afungiyemo i Dar es Salaam akekwaho ibyaha by’ubugambanyi.

Abayobozi ba CHADEMA, abo mu muryango we n’umunyamategeko we batangaje ko ku wa 17 Mata bagerageje kumusura muri gereza yari afungiyemo i Dar es Salaam, kuva ku wa 9 Mata 2025 ariko ntibamubonayo.

Itangazo rya CHADEMA risaba “Ubuyobozi bushinzwe amagereza n’inzego za Leta bireba gutanga amakuru y’aho Lissu aherereye.”

Tundu Lissu wahataniraga kuyobora igihugu mu 2020 yafunzwe azira kugambanira igihugu, binyuze mu magambo bivugwa ko yavuze mu mbwirwaruhame ahamagarira abaturage imyigaragambyo ngo baburizemo amatora ategerejwe mu Ukwakira 2025.

Mu minsi ishize komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko CHADEMA itemerewe gutanga umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu kuko yanze gusinya ku mabwiriza ngengamyitwarire ahubwo igasaba impinduka mu buryo amatora akorwamo.

Tundu Lissu wari ufungiye i Dar es Salaam yaburiwe irengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .