Abayobozi ba CHADEMA, abo mu muryango we n’umunyamategeko we batangaje ko ku wa 17 Mata bagerageje kumusura muri gereza yari afungiyemo i Dar es Salaam, kuva ku wa 9 Mata 2025 ariko ntibamubonayo.
Itangazo rya CHADEMA risaba “Ubuyobozi bushinzwe amagereza n’inzego za Leta bireba gutanga amakuru y’aho Lissu aherereye.”
Tundu Lissu wahataniraga kuyobora igihugu mu 2020 yafunzwe azira kugambanira igihugu, binyuze mu magambo bivugwa ko yavuze mu mbwirwaruhame ahamagarira abaturage imyigaragambyo ngo baburizemo amatora ategerejwe mu Ukwakira 2025.
Mu minsi ishize komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko CHADEMA itemerewe gutanga umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu kuko yanze gusinya ku mabwiriza ngengamyitwarire ahubwo igasaba impinduka mu buryo amatora akorwamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!