Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishyaka Chadema ryanenze ibikorwa byo gukumira urubyiruko rwabo rwari mu mihanda rwitegura kujya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wabaye kuri uyu wa 12 Kanama 2024.
Lissu n’abandi bayobozi ba Chadema bafungiye mu gace ka Mbeya, mu Majyepfo y’uburasirazuba bwa Tanzania ndetse kuva icyo gihe Polisi ya Tanzania yahise ihagarika ibyo bikorwa.
Undi muyobozi wa Chadema wafunzwe ni Umunyamabanga Mukuru John Mnyika, n’umuyobozi w’iri shyaka muri Zone ya Nyasa,John Mbilinyi.
Umuyobozi wa Chadema ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’itumanaho, John Mrema yabwiye The Citizen ko abashinzwe umutekano bagiye ku biro by’ishyaka muri zone ya Nyasa bagiye guhata ibibazo umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’urubyiruko uzwi nka Bavicha.
Ati “Polisi yari yabanje kuvuga ko ibikorwa by’urubyiruko rwa Chadema bigaragaza ibimenyetso byo kubangamira ituze rya rubanda.”
Mu bagombaga guhatwa ibibazo kandi harimo Moza Ally wungirije muri uyu muryango wa Bavicha, n’umunyamabanga ushinzwe inyigisho no gucengeza amatwara y’ishyaka ku rwego rw’igihugu Twaha Mwaipaya.
Mrema yavuze ko nyuma y’ibiganiro na Polisi, hafashwe icyemezo cyo guhata ibibazo abayobora ishami ry’urubyiruko ariko batungurwa n’uko umuntu wese wari aho yahise atabwa muri yombi, bahita bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Utengule, ndetse ngo iri kure y’aho bafatiwe.
Ati “Twakomeje kuvugana na polisi, ndetse twanageze ku muyobozi mukuru ariko ntiturabona igisubizo kitunyuze.”
Al Jazeera yanditse ko hari n’urundi rubyiruko rurenga 500 rwo muri Chadema rwatawe muri yombi ubwo rwerekezaga i Mbeya.
Chadema yashinje Polisi gukumira abayoboke bayo bari mu muhanda berekeza i Mbeya kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, ndetse ngo n’undi wese udakomoka muri Chama Cha Mapinduzi ntiyahitaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!