Lissu wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko yarashwe amasasu 16 n’abataramenyekanye ubwo yari mu rugo tariki ya 7 Nzeri 2017, ararokoka.
Ikinyamakuru The Guardian cyo mu Bwongereza tariki ya 24 Nzeri 2024 cyahishuye ko mbere y’uko Lissu araswa, ikigo Millicom cyagenzuraga Tigo cyabanje guha Leta ya Tanzania amakuru ya telefone y’uyu munyapolitiki.
Byahishuwe kandi ko Michael Clifford wari ushinzwe iperereza ry’imbere muri Millicom yirukanwe mu 2019 ubwo yagaragazaga aya makosa iki kigo cyakoze.
Ntabwo Millicom ikigenzura Tigo kuko mu 2022 yayigurishije ikindi kigo cyitwa Honora Tanzania Public Ltd. Ibi byatumye iki kigo gihakana uruhare muri iki gikorwa.
Honora kuri uyu wa 26 Nzeri yagize iti “Ikigo kigenzura Tigo ubu ntabwo ari cyo cyari kiyifite muri icyo gihe bivugwa ko byabereye.”
Tigo na yo yasubije ko ntacyo yavuga kuri iyi dosiye, yizeza abakiliya bayo n’abafatanyabikorwa ko ishyize imbere kubika neza amakuru bwite hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza ya Tanzania.
Lissu yatangaje ko nyuma yo kumva aya makuru, ateganya kujyana mu rukiko Tigo na Leta ya Tanzania, abishinja kugerageza kumwambura ubuzima.
Yagize ati “Aya makuru ni ingenzi cyane kuri twebwe. Twagize amahirwe yo kumenya uwagize uruhare mu igerageza ryo kunyica. Nasabye abanyamategeko banjye kurega Tigo na Leta ya Tanzania.”
Lissu yasobanuye ko nagera mu rukiko, azasaba ko raporo y’iperereza ryakozwe na Clifford ishyirwa ahabona kugira ngo amakuru yose amenyekane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!