Imodoka z’abapolisi bafite intwaro zidasanzwe kandi benshi bagaragaye mu mihanda itandukanye bazenguruka kandi bacunga umutekano mu bice bitandukanye by’umujyi.
Ibikorwa byo gukaza umutekano byatangiye ku wa Gatanu, ndetse n’abapolisi bo mu mutwe wa Field Force Unit bagaragaye mu bice bitandukanye baherekejwe n’ibimodoka bitera amazi.
Chadema yatangaje ko iteganya gukora imyigaragambyo kuri uyu wa Mbere kandi ngo nubwo bimenyerewe ko polisi itayemerera kubaho ariko bazayikora. Iri shyaka rihamya ko ryamaze kwandikira polisi iby’iyi myigaragambyo.
The Citizen yanditse ko abapolisi benshi bagaragara mu bice bya Ubungo, Mbezi, Umuhanda wa Mandela, ndetse no muri Mbagala n’ahandi.
Umuyobozi wa Polisi muri Dar es Salaam, Jumanne Muliro yavuze ko ibikorwa byo gukaza umutekano ari ibisanzwe byo kwegereza abaturage umutekano.
Yagaragaje ko atumva impamvu abantu batewe impungenge no kubona abashinzwe gushyira mu bikorwa amategeko kandi babereyeho kurinda umutekano w’abantu b’ibyabo.
Ati “Birashoboka ko abanyabyaha ari bo bagize ubwoba. Abaturage beza batinya polisi? Benshi mu baturage bampamagaye barishimye, none ni nde ufite ubwoba? Mu bijyanye no kugenza ibyaha abo bagize ubwoba ni abanyabyaha.”
Yahamije ko ibi bikorwa bizahoraho kuko abaturage babishimye kuva mu byumweru bibiri bishize kandi bifuza ko umutekano wo ku rwego rwo hejuru ugera kuri buri muntu.
Muliro yahamije ko imyigaragambyo itemewe bityo izakomeza guharanira ko nta bikorwa bihungabanya amategeko bikorwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!