00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Perezida Suluhu yikomye ‘itsinda riri muri Guverinoma’ risebya ubuyobozi bwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 08:40
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yikomye ‘itsinda ry’abantu bari muri Guverinoma ye’ bagenda bavuga amagambo agamije gusebya ubuyobozi bwe.

Ibi Perezida Suluhu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 4 Ukuboza 2021. Yavuze ko hari itsinda ry’abantu bari muri Guverinoma bagenda bavuga ko ku buyobozi bwe ruswa yazamutse.

Ati “Hari itsinda ry’abantu bari muri Guverinoma bazi neza ibyo bakora. Iri tsinda rirahindukira rigatangira kuvuga ko ruswa yatangiye kubura umutwe muri Guverinoma ya Gatandatu [...] ibyo bintu ntabwo ari byiza.”

Amakuru dukesha The Citizen avuga ko Perezida Suluhu atigeze yerura ngo avuge abagize iri tsinda, gusa yahamije ko amwe mu makosa ashinjwa Guverinoma ye yakozwe mu bihe byashize mbere y’uko agera ku butegetsi.

Ati “Ntabwo nzemera kwirengera amakosa yakozwe mu bihe byashize.”

Yakomeje avuga ko mu byo akora byose azaharanira kubahiriza indahiro ye no kurinda inyungu z’abaturage.

Si ubwa mbere Perezida Samia Suluhu agaragaza ko hari abantu badashyigikiye ubuyobozi bwe. Mu Kiganiro yagiranye na BBC muri Kanama 2021 yahishuye uburyo hari abantu benshi barimo n’abagize Guverinoma ya Tanzania babanje kurwanya ubuyobozi bwe kuko ari umugore.

Kugeza ubu Samia Suluhu afatwa nk’aho ari Perezida wenyine w’umugore uri muri Afurika kuko mugenzi we wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde we umwanya arimo usa n’umuhango kuko inshingano zose zikorwa na Minisitiri w’Intebe.

Samia Suluhu w’imyaka 61 yarahiriye kuyobora Tanzania muri Werurwe 2021 nyuma y’urupfu rwa Dr John Pombe Magufuli wari Perezida w’iki gihugu. Mbere yo gufata izi nshingano yari Visi Perezida.

Perezida Suluhu yikomye ‘itsinda riri muri Guverinoma’ risebya ubuyobozi bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .