00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Perezida Suluhu yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’inzu y’igorofa yaguye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 November 2024 saa 08:25
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yihanganishije abakomerekeye mu mpanuka y’umuturirwa waguye mu gace k’ubucuruzi ka Kariakoo mu Murwa wa Dar es Salaam, ndetse afata mu mugongo ababuze ababo.

Ni impanuka yabaye mu masaha y’igitondo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.

Mu butumwa Perezida Suluhu yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko iyi mpanuka yaguyemo abantu 13 abandi benshi barakomereka.

Mu ijambo yagejeje ku baturage, Perezida Samia yagaragaje akababaro ke, yihanganisha imiryango yabuze ababo muri iri mpanuka.

Ati “Nihanganishije imiryango, inshuti n’abavandimwe bababajwe n’iri sanganya. Ndasaba Abatanzaniya bose gusengera abababajwe n’ibi bihe, kandi dusabire iruhuko ridashira abavandimwe bacu batuvuyemo.”

Perezida Samia yagaragaje ko yifatanyije n’abahuye n’iri sanganya, anizeza imiryango yabuze ababo ko Leta izabagenera ubufasha mu buryo bwose muri ibi bihe bikomeye.

Ati “Leta izishyurira abakomeretse bose ibikoresho by’ubuvuzi kandi izakora ibishoboka byose kugira ngo abatakaje ubuzima bashyingurwe mu cyubahiro.”

Perezida Suluhu kandi yashimiye imiryango y’ubutabazi, abaganga, n’abakorerabushake bakomeje gukora uko bashoboye ngo barokore ubuzima ndetse banite ku bakomeretse.

Ati “Ndashimira kandi inzego z’umutekano zose zikomeje ibikorwa byo gutabara abaturage bacu bagizweho ingaruka n’iri sanganya.”

N’ubwo ibikorwa byo gutabara no gukiza ubuzima bikiri imbere, Perezida Samia yibukije ko iperereza ku cyateye iryo hanuka rizakurikiraho.

Yijeje Abatanzaniya ko byose bizakorwa mu mucyo no mu buryo buboneye.

Yagize ati “Igihe amakuru y’iperereza azaboneka, azashyirwa ahagaragara kandi Leta izasobanura mu buryo burambuye ingamba zizafatwa.”

Hari impungenge ko umubare w’abishwe n’iyo mpanuka ushobora kwiyongera, bitewe n’uko hari abakomeretse bikomeye kandi bivugwa ko hari n’abagwiriwe n’ibikuta byagorana guhita batabarwa.

Kugeza ubu abamaze kuboneka bose hamwe ni 84, abakiri kuvurwa ni 26, mu gihe abapfuye ari 13.

Iyi nzu y'igorofa yaguye yahitanye abantu 13
Ibikorwa by'ubutabazi biracyakomeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .