Kuba Samia Suluhu Hassan ariwe mukandida rukumbi bimuha amahirwe yo kuba yaziyamariza indi manda mu matora ya Perezida ya 2025.
Biro politiki y’ishyaka CCM kandi yemeje ko Abdulrahman Kinana yongera kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida.
Ni mu gihe Hussein Ali Mwinyi uyobora Zanzibar ari we mukandida rukumbi ku buyobozi bwa CCM muri icyo kirwa kiri mu bigize Tanzania.
The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko Mwinyi azasimbura Ali Mohammed Shein wasoje manda ze.
Perezida na Visi Pereza b’ishyaka riri ku butegetsi batorerwa manda y’imyaka itanu. Biteganyijwe ko hazatorwa n’abandi bayobozi mu myanya itandukanye y’ishyaka, icyakora abo bandi bo manda zabo ziyongera cyangwa zikaba nto bitewe n’imyitwarire yabo.
Samia Suluhu yagiye ku butegetsi muri Tanzania mu ntangiriro za 2021 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!