Perezida Magufuli ashyize Prof Shukrani Manya muri uyu mwanya nyuma y’iminsi ibiri Francis Ndulane wari wawuhawe ananiwe kurahira, uyu mukuru w’igihugu agahita yemeza ko agomba kumusimbuza.
Mu ijambo rye Perezida Magufuli yavuze ko mbere yo gushyira abantu bose mu myanya yabanje gusoma imyirondoro yabo ariko avuga ko Ndulane wamuciye mu jisho agomba gusimburwa.
Yagize ati “Uyu mwanya nzawuha umuntu ushobora kurahira neza indahiro ye bikwiye”.
Perezida Magufuli yabwiye Ndulane wari usanzwe ari umudepite ko agiye kuba asubiye ku mwanya we w’ubudepite mu gihe na wo hagishakishwa uzamusimbura mu Nteko Ishinga Amategeko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!