Tanzania n’u Burundi mu bihugu byatangije shampiyona z’ibihugu mu gihe ahandi COVID-19 iteye inkeke

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 9 Nzeri 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Isi yaciwe igikuba n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse henshi ku mugabane wa Afurika imikino ikaba yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, Tanzania n’u Burundi bamaze gufungura imikino ya shampiyona y’ibihugu byabo mu cyumweru gishize.

Ibi bihugu byombi n’ubundi ntibyigeze bihagarika ibikorwa rusange kubera Coronavirus, kuko nk’u Burundi bwakoze amatora ya Perezida yabanjirijwe no kwiyamamaza akazenguruka igihugu cyose kandi ingamba zo kwirinda Cooronavirus ntizubahirizwe.

Mu ibyo bihe by’amatora kandi nibwo shampiyona yafashwemo akaruhuko, ubundi nyuma iza gusubukurwa.

Muri Tanzania na ho, muri iyi mpeshyi habereye ibitaramo by’injyanamuntu byakuruye imbaga y’abarenga 60.000 buzuye stade nkuru y’icyo gihugu inshuro ebyiri zose.

Iki gihugu kandi ntikigeze gishyiraho ingaba izo ari zo zose zijyanye no kwirinda, kuko ibikorwa birimo imikino n’ibitaramo by’abahanzi bakomeye byakomeje uko bisanzwe.

Muri Tanzania kandi, Simba yegukanye igiokombe umwaka yatsinze Iheafu ibitego 2-1, mu gihe Yanga basanzwe bahanganye yanganyije umukino wayo wa mbere Tanzania Prisons, igitego 1-1.

Ku mugabane w’i Burayi, ibihugu birimo u Bwongereza biritegura gutangira amarushanwa muri iyi weekend tuganamo, n’bwo hakiri abakinnyi b’amakipe bari gusangwamo Coronavirus nk’uko biherutse kugendekera myugariro Aymeric Laporte na rutahizamu Riyad Mahrez bakinira Manchester City.

Ntibimenyeka igihe abafana bazagarukira ku bibuga, gusa amakuru yizewe n’uko mu minsi ya mbere ya shampiyona, imikino izaba nta bafana bari mu bibuga.

Stade nkuru ya Tanzania yakira 60 000, iba yakubise yuzuye no muri ibi bihe bya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .