00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Musenyeri yiyahuye kubera imyenda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 May 2024 saa 01:35
Yasuwe :

Inzego z’iperereza muri Tanzania zatangaje ko Joseph Bundala wari Musenyeri mu itorero ry’aba- méthodiste yiyahuye akoresheje umugozi wa telefone yo mu biro, aho bikekwa ko ari icyemezo yafashe kubera imyenda yari imuremereye.

Amakuru y’urupfu rwa Musenyeri Joseph Bundala yamenyekanye ku wa Gatandatu tariki 18 Gicurasi mu 2024, gusa bivugwa ko yiyahuye ku wa Kane tariki 16 Gicurasi.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dodoma, Alchelaus Mutalemwa, yavuze ko Joseph Bundala yiyahuriye mu biro bye akoresheje umugozi wa telefone.

Ati “iperereza ry’ibanze ryakorewe aho icyaha cyabereye ryatahuye inyandiko igaragaza ko imyenda no kutumvikana na bagenzi be ku micungire y’amashuli y’iri dini aribyo byatumye uyu mugabo yiyahura.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana ingano y’imyenda yatumye uyu Musenyeri yiyahura, niba yarayifashe ku giti cye cyangwa ari mu izina ry’akazi.

Musenyeri Joseph Bundala yiyahuye kubera imyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .