00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Minisitiri w’Umutekano yasabwe kwegura ubwo yari mu kiriyo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 September 2024 saa 06:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Umutekano wa Tanzania, Hamad Masauni, kuri uyu wa 9 Nzeri 2024 yasabwe kwegura ubwo yari mu kiriyo cya Mohamed Ali Kibao wari umwe mu banyamabanga b’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umurambo wa Kibao wabonetse mu gace ka Ununio Tageta gaherereye mu mujyi wa Dar es Salaam, tariki ya 8 Nzeri, Chadema yemeza ko mbere yo gupfa, yabanje gushimutwa n’abashinzwe umutekano, arakubitwa, amenwa aside mu maso.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamaganye abari inyuma y’urupfu rwa Kibao, amenyesha abo muri iki gihugu ko yasabye inzego zishinzwe iperereza kumuha amakuru arambuye kuri uru rupfu n’urw’abandi bazize urumeze nkarwo.

Yagize ati “Nategetse inzego zishinzwe iperereza kumpa vuba bishoboka amakuru arambuye kuri iki kintu kibabaje n’ibindi bimeze nkacyo. Igihugu cyacu kigendera kuri demokarasi, kandi buri muturage afite uburenganzira bwo kubaho.”

Ubwo Minisitiri Masauni yagezaga ijambo ku bitabiriye iki kiriyo, imbaga y’abari bahari yagerageje kumuhagarika, imusaba kwegura hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, ibashinja kutagira icyo bakora ku ishimutwa rikomeje muri Tanzania.

Godbless Lema uyobora Chadema mu majyaruguru ya Tanzania yabwiye Masauni ati “Minisitiri, ngusabye kutazongera kwitabira ikiriyo cy’uwashimuswe, cy’uwishwe. Muri kutubabaza. Natekerezaga ko nyuma y’ijambo rya Perezida ejo, wowe, Umuyobozi wa Polisi n’abandi bayobozi mwakabaye mwegura.”

Visi Perezida w’ishyaka ACT Wazalendo muri Mainland, Isihaka Machinjita, yunze mu rya Lema, agaragaza ko abaturage bahangayitse bitewe n’uko inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi zananiwe kurinda umutekano wabo.

Perezida wa Chadema, Freeman Mbowe, yasabye abitabiriye ikiriyo kwihangana, bagategereza Minisitiri Masauni akarangiza ijambo rye.

Minisitiri Masauni (ufashe telefone) yasabwe kwegura ubwo yari mu kiriyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .