Aya makuru yatanzwe na Komiseri w’intara ya Mwanza, Juma Mtanda, ubwo yari mu nama y’abashoferi ba Leta yabereye i Arusha kuri uyu wa 20 Kanama 2024.
Mtanda yasobanuye ko abashoferi bafashe iki cyemezo nyuma y’aho akazi kabo gahagaze, bitewe n’uko zimwe mu modoka bakoreshaga zapfuye.
Majaliwa yagaragaje ko yatunguwe cyane n’iki kibazo. Ati “Ikibazo cy’ubupfumu cyantunguye cyane. Ntabwo numva ukuntu abashoferi bafata izo ngamba kugira ngo babone imodoka bakoresha mu kazi.”
Uyu muyobozi yasabye abayobozi b’ibigo bya Leta n’abakoresha kumenya imodoka zagize ibibazo kugira ngo zikorwe vuba kugira ngo abashoferi basubire mu kazi, bidasabye kujya mu bapfumu.
Yagize ati “Mfashe uyu mwanya kugira ngo nsabe abayobozi b’inzego zose n’abakoresha ko batangira gukora isuzuma no gukoresha imodoka za Leta kugira ngo abashoferi basubire mu kazi kabo bidasabye ko biyambaza abapfumu.”
Minisitiri w’Intebe yasabye aba bayobozi kubarura abashoferi ba Leta batari mu kazi bitewe n’ibura ry’imodoka, abibutsa ko imibereho myiza y’aba bakozi ari ngombwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!