Tanzania: Minisitiri w’Intebe yasabye ko abacuruzi batuma ibiciro bya sima byiyongera batabwa muri yombi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa kuri uyu wa Gatandatu yasabye abayobozi ba polisi mu duce dutandukanye mu gihugu gutangira iperereza bagata muri yombi umucuruzi wese cyangwa inganda zikora sima zizagaragaraho amanyanga agamije gutuma sima ibura ku isoko ngo ibiciro byiyongere.

Yasabye ko kandi iryo perereza rikorwa no ku bacuruzi, abakwirakwiza sima mu gihugu n’abandi bafite aho bahurira n’ubwo bucuruzi.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’iminsi Minisitiri w’Intebe agejejweho ikibazo cy’uko ibiciro bya sima byiyongereye muri icyo gihugu, bitewe n’abacuruzi bakoze amanyanga ikabura ku isoko.

Iperereza kubwiyongere bw’ibiciro bya sima Majaliwa yabyiyemeje mu minsi ishize ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Minisitiri w’Intebe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .