Perezida w’akanama k’abepiskopi muri Tanzania, Musenyeri Gervas Nyaisonga, mu ibaruwa igenewe abakiristu yavuze ko Kiliziya yasanze imibare y’abitaba Imana muri iki gihugu iri kwiyongera, bityo ko bishoboka ko abo bantu bari guhitanwa na Coronavirus.
Yavuze ko abantu bagomba kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus kandi bagasenga Imana ikabakiza iki cyorezo, nkuko BBC yabitangaje.
Ati “Igihugu cyacu si ikirwa, niyo mpamvu tugomba gushyiraho ingamba zose zo kwirinda icyorezo kandi tugasenga Imana ikakidukiza”.
Muri Gicurasi umwaka ushize, Perezida John Pombe Magufuli yavuze ko amasengesho yafashije icyo gihugu gutsinda Coronavirus, maze agaya abacyamabara agapfukamunwa.
Kuva icyo gihe imibare y’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ntirongera gutangazwa.
Minisitiri w’ubuzima wungirije muri Tanzania, Dr Goodluck Mollel yavuze ko abaturage bakwiye gutegereza ibyemezo bya guverinoma aho kurangazwa n’itangazo rya Kiliziya Gatolika.
Ati ”Tugomba kubirekera abahanga muri siyansi. Haramutse hari ikibazo leta yabisobanura. Abaturage barasabwa gukomeza ibikorwa byabo bibateza imbere”.
Uku kwitana bamwana hagati ya leta na Kiriziya Gatolika biri kuba mu gihe itangazamakuru ryo muri Danemark , ryatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize abakerarugendo babiri bari baturutse muri Tanzania berekeza muri Afurika y’Epfo bapimwe bagasanga bafite Coronavirus.
Mu cyumweru gishize nabwo u Bwongereza bwafashe umwanzuro wo gukumira abagenzi bava muri Tanzania no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko bitafashe ingamba zikomeye zo guhashya Coronavirus.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!