00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania igiye kugura moteri za gari ya moshi zikoresha mazutu n’amashanyarazi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 16 December 2024 saa 08:24
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’urwego rwa Tanzania rushinzwe ingendo za gari ya moshi (TRC), Masanja Kadogosa, yatangaje ko bafite gahunda yo kugura moteri za gari ya moshi zikoresha mazutu n’amashanyarazi.

Kadogosa yasobanuye ko izi moteri zizunganira izo bari basanganwe z’amashanyarazi gusa, zahagarikaga ingendo mu gihe umuriro w’amashanyarazi wabuze. Ubu zizajya zihindura, zikoreshe mazutu.

Yagize ati “Gari ya moshi zacu zikoresha amashanyarazi zishobora gukoresha moteri z’amashanyarazi n’iza mazutu kugira ngo ntihagire igihungabanya urugendo.”

Kadogosa avuga ko uruganda bazaguraho rwabonetse izi moteri rwabonetse, kandi ko n’amafaranga ahari. Yasobanuye ko batangiye ibiganiro, ku buryo mu mwaka utaha zizaba zageze muri Tanzania.

Gari ya moshi zikoresha umuriro w’amashanyarazi zatangiye gukoreshwa muri Kamena 2024, ziva mu mujyi wa Dar es Salaam zijya Morogoro, muri Kanama 2024 hongerwaho n’umujyi wa Dodoma.

Tanzania igiye kugura moteri za gari ya moshi zikoresha mazutu n'amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .