Kadogosa yasobanuye ko izi moteri zizunganira izo bari basanganwe z’amashanyarazi gusa, zahagarikaga ingendo mu gihe umuriro w’amashanyarazi wabuze. Ubu zizajya zihindura, zikoreshe mazutu.
Yagize ati “Gari ya moshi zacu zikoresha amashanyarazi zishobora gukoresha moteri z’amashanyarazi n’iza mazutu kugira ngo ntihagire igihungabanya urugendo.”
Kadogosa avuga ko uruganda bazaguraho rwabonetse izi moteri rwabonetse, kandi ko n’amafaranga ahari. Yasobanuye ko batangiye ibiganiro, ku buryo mu mwaka utaha zizaba zageze muri Tanzania.
Gari ya moshi zikoresha umuriro w’amashanyarazi zatangiye gukoreshwa muri Kamena 2024, ziva mu mujyi wa Dar es Salaam zijya Morogoro, muri Kanama 2024 hongerwaho n’umujyi wa Dodoma.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!