00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania iteganya gushora arenga miliyari 1600 Frw mu gisirikare

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 22 May 2024 saa 07:48
Yasuwe :

Guverinoma ya Tanzania iteganya gushora amashilingi miliyari 3326 (miliyari 1661 Frw) mu gisirikare cyayo (TPDF), mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2024.

Nk’uko Minisitiri w’Ingabo, Dr Stergomena Tax, yabimenyesheje abagize komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ububanyi n’amahanga, ingabo n’umutekano ko ingengo y’imari igenerwa uru rwego yongereweho 11,2% kuko mu 2023/2024 hari haremejwe miliyari 2989 z’amashilingi.

Minisitiri Tax yasobanuye ko muri aya mafaranga harimo azifashishwa mu kugura ibikoresho bya gisirikare bigezweho, azashyirwa mu mahugurwa ndetse n’amasomo ndetse n’azashyirwa mu guteza imbere imibereho y’abasirikare, haba mu rwego rw’ubuzima ndetse n’amacumbi yabo.

Uyu muyobozi yamenyesheje abadepite kandi ko muri aya mafaranga harimo azifashishwa mu kubaka ibikorwaremezo by’igisirikare no kuvugurura imikorere n’imiyoborere y’inzego z’igisirikare.

Asobanura uko amafaranga yakoreshejwe mwaka w’ingengo y’imari ushize, Minisitiri Tax yasobanuye ko ingabo za Tanzania zakoze ibikorwa bitandukanye birimo n’ibirebana n’ubutumwa bw’amahoro, bwaba ubw’akarere n’ubw’Umuryango w’Abibumbye.

Yagize ati “TPDF yagize uruhare mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo bwo kurwanya iterabwoba n’imitwe y’abagizi ba nabi muri Mozambiwue no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Abagize iyi komisiyo bemeye uyu mushinga w’ingengo y’imari, basaba Minisiteri y’Ingabo ko yazakoresha neza aya mafaranga kugira ngo ingabo za Tanzania zizakore akazi kazo neza.

Ingabo za Tanzania ziteganya kugura ibikoresho bigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .