Iyi komisiyo yabitangaje ku wa 12 Mata 2025, aho yavuze ko iri shyaka ryananiwe gusinyira ku gihe amasezerano agenga amategeko n’imyitwarire mu gihe cy’amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Tanzania, Ramadhani Kailima, yavuze ko amashyaka atarigeze asinya ayo mabwiriza azahita avanwa mu bikorwa byo kwitabira amatora kugeza mu 2030.
Ati “Ishyaka ritasinye amategeko agenga imyitwarire mu matora ntabwo rizemererwa kuyitabira.”
Ubuyobozi bw’Ishyaka Chadema ntabwo buragira icyo butangaza kuri uyu mwanzuro.
Iri tangazo ryashyizwe hanze nyuma y’iminsi mike Umuyobozi w’Ishyaka Chadema, Tundu Lissu, ahamijwe ibyaha birimo ubugambanyi, gukangurira abaturage kujya mu myigaragambyo ndetse no kugerageza guhagarika amatora.
Abashinjacyaha bashinje uyu muyobozi guhamagarira abaturage kugira icyo bakora bamagana amatora, gusa ntabwo yigeze ahabwa umwanya wo kwisobanura ku byo aregwa.
Igihe yahamwa ibi byaha birashoboka ko ashobora guhabwa igihano cy’urupfu.
Lissu yagiye yumvikana kenshi anenga ishyaka riri ku butegetsi, Chama cha Mapinduzi (CCM) riyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan, uri kugerageza uburyo yakongera gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!