Tanzania: Ishyaka CCM ryemeje Magufuli nk’umukandida mu matora ya perezida

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi (CCM), kuri uyu wa Gatandatu ryemeje Perezida John Pombe Magufuli nk’umukandida waryo mu matora azaba mu Ukwakira, aho azaba yiyamamariza manda ya kabiri y’imyaka itanu.

Muri manda ya mbere ya Magufuli yaranzwe no kuzamura ubukungu bw’igihugu, aho mu minsi ishize iki gihugu cyemejwe ko cyinjiye mu mubare w’ibihugu bifite ubukungu buringaniye, mu gihe iyo ntego bari bariyemeje kuyigeraho mu 2025.

Ubutegetsi bwe ariko mu minsi ishize bwanenzwe kudafatira ingamba zikomeye icyorezo cya COVID-19, ku buryo magingo aya hatazwi ubukana bwacyo mu gihugu.

Abayobozi batandukanye barimo Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania n’abandi banyapolitiki batandukanye, batangiye gusaba Magufuli kuguma ku butegetsi na nyuma y’umwaka wa 2025, nubwo iyi manda ya kabiri atarayitorerwa, ariko aheruka kuvuga ko narangiza manda ya kabiri yemererwa, atazakenera indi.

Ubwo CCM yari imaze kwemeza Magufuli nk’umukandida w’ishyaka ku bwiganze, yavuze ko yatunguwe n’uburyo abarwanashyala bamushyigikiye.

Yagize ati "Ntabwo natekerezaga ko nshobora kubona 100%. Ibi ariko ntabwo bivuze ko tuzatsinda amatora 100% kuko dufite byinshi byo gukora nk’ishyaka."

Amatora rusange yo muri Tanzania azaba ku wa 25 Ukwakira 2020.

Magufuli yemejwe nk'umukandida wa CCM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .