Mu myanya 230,882 yahatanirwaga, CCM yatsindiyemo 229,075 bituma ikomeza kugira ubwiganze mu miyoborere y’inzego z’ibanze z’icyo gihugu.
Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryatsindiye imyanya 1222, naho CT Wazalendo naryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi ribona imyanya 232.
Hatorwaga abagize inzego z’ibanze barimo abayobozi b’icyakwitwa nk’imidugudu n’utugari ndetse n’inama njyanama kuri izo nzego.
CCM niryo shyaka riri ku butegetsi kuva ryashingwa muri Tanzania mu 1977, rishinzwe na Julius Nyerere wagejeje icyo gihugu ku bwigenge.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!