Ni kontineri zirimo ibice by’inzu biba byaratunganyirijwe mu nganda, ku buryo bigera aho bizakoresherezwa ari uguhita biteranywa, inyubako ikaboneka byihuse. Byari bigenewe amacumbi y’abapolisi n’abasirikare.
Ni ibikoresho byaguzwe mu mafaranga yavuye mu isanduku ya Leta, ndetse biri mu byafungishije Vital Kamerhe wahoze ayobora Ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi mu rubanza rwiswe urw’iminsi 100, akaza kugirwa umwere.
Ni inzu zigera ku 4.500 zari zigenewe intara eshanu, harimo 3.000 zo mu Murwa Mukuru Kinshasa.
Kamerhe n’Umucuruzi w’Umunya-Liban, Samih Djamal, bashinjwaga ko banyereje miliyoni zirenga 50 z’amadolari muri miliyoni hafi 60 zasohowe zigenewe uwo mushinga.
RFI yatangaje ko iyo mizigo yatumijwe, nyamara ngo ubu yaheze ku byambu muri Tanzania, ndetse ubuyobozi buvuga ko bushobora kuyiteza cyamunara.
Iyo mizigo yaheze i Dar es Salaam muri Tanzania ngo yari igiye i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubuyobozi bwa Tanzania buvuga ko nyuma y’amabaruwa menshi yohererejwe RDC, nta muntu n’umwe wagize ubushake bwo gukurikirana izo kontineri 216.
Mu nyandiko zagiye ahabona, hagaragaramo icyemezo cy’ubuyobozi bw’ibyambu muri Tanzania bushobora kwitabaza cyamunara, "kubera ko nta wigeze akurikirana ibi bikoresho mu bubiko."
Amafaranga yagombaga kubitangwaho muri gasutamo ngo ntiyishyuwe na Leta ya Congo, cyangwa Ikigo Samibo Congo cya Djamal wahawe amasezerano yo kubitumiza mu buryo butavuzweho rumwe.
Amakuru avuga ko hari n’izindi kontineri zafatiriwe n’inzego za gasutamo muri Angola, no ku Cyambu cya Matadi muri RDC ubwayo.
Ku ruhande rwa Congo, amakuru iki kinyamakuru cyabonye mu bantu ba hafi ba Minisitiri w’Intebe ni uko iyi dosiye "irimo gukurikiranwa muri Minisiteri y’Imari."
Nyuma yo kugirwa umwere, impande zirebwa n’ikibazo ngo zagombaga guhura zikareba ikigomba gukurikira, ibintu ngo n’ubu bitarakorwa.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Kamerhe, Billy Kambale, yavuze ko ibi ari bimwe mu bimenyetso bishimangira ko umuyobozi wabo yari umwere.
Ati "Ni ikirego cyari kigamije kubangamira imbaraga ibikorwa by’iminsi 100 byashoboraga kugira. Biragaragara ko iyo ibi bikorwa bishyirwa mu ngiro, by’umwihariko ibijyanye n’inzu zateranyijwe mbere, Tshisekedi yari gukora mu myaka ibiri ibyananiye Mobutu mu myaka 32."
Kugeza ubu abanyapolitiki bavuga ko Tshisekedi na Kamerhe bari mu nzira y’ubwiyuge, ishobora gutuma uyu mugabo yongera kugaragara muri Politiki ya RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!