Yabigarutseho ubwo yari mu nama n’andi mashami ya Loni nk’iry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM; Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe ikibazo cy’imibereho mibi y’impunzi giterwa no kutabona imfashanyo zihagije, umutekano muke na gahunda zo kuzirukana muri iki gihugu.
Rehema Msami, yashyize mu majwi Guverinoma ya Tanzania ku ngamba yafashe zikumira imiryango imwe n’imwe kugira inkunga igenera impunzi.
Rehema yavuze ko n’ubwo Tanzania iri gukora ibyo, iri kwirengagiza ko iri kurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga impunzi no guhunyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Impunzi z’Abarundi muri iki gihugu ziri gusaba imiryango bireba gukora iyo bwabaga imfashanyo zikaboneka n’amategeko azirengera akubahirizwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!