Kuva ku wa Gatanu mu masaha y’igitondo, hatangiye ibikorwa byo kwagura inyubako y’amagorofa ane mu gace ka Kariakoo ahakorerwa ubucuruzi. Uko ibikorwa byakomezaga, inyubako yaje kugwa, abari bayirimo bararengerwa.
Polisi n’izindi nzego z’umutekano zahise zihutira gutabara, gusa zihura n’imbogamizi y’akavuyo k’abantu benshi bari bahari biganjemo abinubiraga icyo gukorwa cyo kuba inzu yaragurwaga abantu bari kuyikoreramo.
Ubucuruzi muri ako gace bwahagaze mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje ngo abagwiriwe n’amatafari batabarwe.
Umubare w’abagizweho ingaruka n’iyo nsanganya ntabwo uramenyekana kugeza ubu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!