Tanzania: Ingimbi n’abangavu bagiye kujya bipimisha Sida bidasabye uburenganzira bw’ababyeyi

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko vuba aha abana bafite imyaka 15 kuzamura bagiye kujya bemererwa kwipimisha agakoko gatera Sida bidasabye ko bibanza kwemezwa n’umubyeyi.

BBC ivuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma yaho bigaragaye ko umubare w’abana bandura virusi itera Sida ugenda uzamuka, ubu ukaba ugeze kuri 40% by’abamaze kwandura.

Iki cyemezo kandi kizasiga imyaka yo kwemererwa kwipisha bidasabye uburenganzira bw’umubyeyi iva kuri 18 kuzamura igere kuri 15 kuzamura.

Kugeza ubu, hategerejwe umwanzuro wa Perezida Magufuli ubundi icyemezo kigatangira kuba ihame.

Minisitiri w’ubuzima muri Tanzania, Ndugulile Faustine, avuga ko ibikoresho umuntu ashobora kwifashisha yipima kugira ngo amenye uko ahagaze nabyo biri hafi kuboneka, akemeza ko bizagabanya umubare munini w’abagabo batakozwaga ibyo kugana ibigo nderabuzima bitanga inama bikanapima agakoko gatera Sida.

Yagize ati “Dufite ikibazo kinini ku bagabo batipimisha kubera ubwoba n’izindi mpamvu. Gusa, ubu abana nibo bari kwandura cyane muri iki gihe.”

Abantu bagera kuri miliyoni 1.4 muri Tanzania nibo bafite ubwandu bw’agakoko ka Sida, bikaba bigaragara ko abana bato aribo bari kwandura cyane muri iyi minsi.

Si Tanzania gusa iri kugerageza ibikoresho byifashishwa mu kuba umuntu yakwipima virusi itera Sida atiriwe agana ibigo nderabuzima, ahubwo na Uganda yamaze kuzana ibi bikoresho aho abana bari munsi y’imyaka 18 nabo bemerewe kuba bakwipimisha.

Ibikoresho byifashishwa mu kwipima virusi itera Sida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza