Tanzania: Impunzi z’Abarundi zifite ubwoba bwo gucyurwa ku ngufu

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 Kanama 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Impunzi z’abarundi zo mu nkambi ya Nduta muri Tanzania zifite ubwoba ko zishobora koherezwa mu gihugu cyazo ku ngufu nyuma y’uko zitatanyijwe na Polisi ya Tanzania kuri uyu wa Kane ubwo zari zitonze umurongo zitegereje guhabwa imfashanyo y’ibiribwa.

Kuwa Gatatu nibwo muri iyo nkambi impunzi z’abarundi ziyirimo zatangiye guhabwa ibiribwa. Mu buryo butunguranye, ubwo izo mpunzi zari zitonze umurongo ku wa kane zirukanywe n’abashinzwe inkambi ku bufatanye n’abapolisi, bavuga ko mu bubiko ibiribwa byashizemo.

Byatumye izo mpunzi zitangira kugira impungenge ko bwaba ari uburyo Leta ya Tanzania iri gukoresha ngo batahe ku ngufu.

Umwe mu baturage baba muri iyo nkambi yavuze ko kuwa gatatu aribwo haje imodoka zipakiye ibiribwa byari bigenewe impunzi. Imodoka imwe ngo niyo yemerewe kwinjira mu nkambi naho izindi zisigara hanze yayo.

Izi mpunzi ngo zatunguwe no kubwirwa ko nta biribwa bisigaye kandi hari izindi modoka esheshatu ziparitse hanze y’inkambi zitigeze zipakururwa.

Izo mpunzi zivuga ko niba batangiye kubima ibiribwa, ari amayeri yo kubicisha inzara ngo bijyanye basubire iwabo.

Ibyo kandi babishingira ku magambo amaze iminsi atangazwa n’abayobozi bo muri Tanzania, nk’aho tariki 17 Kanama Minisitiri ushinzwe umutekano yavuze ko bagiye gushaka uburyo impunzi z’abarundi ziri muri icyo gihugu zitaha ku bwinshi, ngo kuko kuba hataha abantu 400 buri munsi nta musaruro ufatika byazatanga.

Kugeza ubu hari impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 450 ziba muri Tanzania, ziganjemo izahunze mu mwaka wa 2015 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo.

Impunzi z'abarundi muri Tanzania zivuga ko kuba zatangiye kwimwa ibiribwa byaba ari amayeri yo kuzicyura ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .