00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania ihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 08:06
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage, aho mu myaka icumi biyongereyeho 37 % bakagera kuri miliyoni 61.7.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere ubwo Suluhu yayoboraga umuhango wo gutangaza ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage.

Mu mwaka wa 2012 ubwo ibarura riheruka, abaturage ba Tanzania bari miliyoni 44.9. Perezida Suluhu yatangaje ko ukurikije uko bangana kuri ubu, nibura buri mwaka bagiye biyongeraho 3.2%.

Yavuze ko hakenewe imbaraga kugira ngo ubwo bwiyongere bujyane n’imibereho myiza.

Ati “Ubusanzwe ntabwo abaturage bangana gutyo bakabaye ikibazo ku gihugu kinini nkatwe, ariko biba umutwaro iyo bigeze ku kubona amikoro atuma bagerwaho n’imibereho myiza.”

Yavuze ko hakenewe imishinga mishya y’iterambere igomba gufasha mu kwita ku mibereho myiza y’abo baturage.

Abaturage ba Tanzania biyongereyeho ku kigero cya 37 % mu myaka icumi ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .